Print

RURA yatangaje ibiciro bishya bya Taxi voiture

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 4117

RURA yatangaje ko ikirometero cya mbere kizajya cyishyurwa 1500 FRW nk’uko byari bisanzwe, hanyuma ibirometero bikurikiyeho kugeza ku birometero 30, umukiriya acibwe amafaranga 700 kuri buri kirometero agenze.

Nyuma y’ibirometero 30 bya mbere, ibikurikiraho bizajya bibarirwa amafaranga 500 kuri buri kirometero.

RURA yavuze ko utwaye imodoka azajya ategereza umugenzi iminota 15 gusa ku buntu, yayirenza buri minota 15 irenzeho akayishyurira 1500 FRW.

Ubusanzwe nta minota yo gutegerezwa ku buntu umukiriya yabagaho, yatangiraga kwishyura agiteregezwa.

RURA yatangaje ko izi mpinduka z’ibiciro zakozwe hashingiwe ku kiguzi cya serivisi zo gutwara abantu mu modoka ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.