Print

FC Barcelona yahaye PSG abakinnyi 3 bakomeye ndetse na miliyoni 100 z’amayero kugira ngo ibone Neymar

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 4368

Nyuma y’aho umuyobozi wa PSG,Nasser Al Khelaifi atangarije ko bifuza kurekura abakinnyi badatanga umusaruro ahubwo birirwa bifotoza gusa,FC Barcelona yahise yumva ko na Neymar Jr arimo niko guhita batanga ubusabe bwabo kugira ngo bamwisubize.

FC Barcelona ngo irashaka kongera kubaka ubusatirizi bwa MSN bwigeze gutitiza isi yose ariyo mpamvu irakora ibishoboka byose ngo igarure uyu munya Brazil wibasiwe n’imvune mu mwaka w’imikino ushize.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye I Burayi ni uko ngo FC Barcelona yiteguye kurekura abakinnyi batatu barimo Rakitic,Umtiti na Dembele bakerekeza muri PSG yarangiza ikongeraho na miliyoni zisaga 90 z’amapawundi kugira ngo yisubize uyu mukinnyi wayivuyemo 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi.

Khelaifi umaze imyaka 8 ayobora PSG yatangaje ko bifuza abakinnyi batanga ibyo bafite byose kugira ngo ikipe itsinde kurusha abatazi ibyo barimo birirwa bapfusha umwanya ubusa.