Print

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bakiranye ubwuzu Perezida Kagame witabiriye inama muri iki gihugu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 1725

Iri tsinda rigari ry’abanyarwanda 300 bari mu modoka nini enye ndetse n’abandi bari mu modoka zabo bwite, bakoze uru rugendo bambaye imipira yanditseho ngo “Warakoze Kagame”,abandi banditse ngo “dukunda Kagame mu rwego rwo kumwakira mu Bubiligi.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri aho izasozwa ku wa Gatatu (tariki 18-19 Kamena 2019) higwa ku ngingo zitandukanye.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari babukereye bagaragariza urukundo Perezida Kagame wayitanzemo ikiganiro. Abagera kuri 300, bari imbere y’aho yabereye, bitwaje ibyapa birata ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda ndetse n’amabendera y’igihugu.

Nyuma y’iyi iki gikorwa, abanyarwanda baba muri uyu mujyi bahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda aho bahawe ubutumwa bwa Perezida Kagame n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, wahoze ari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yababwiye ko perezida Kagame yashimye ubwitange bwabo mu iterambere ry’u Rwanda ndetse ababwira ko yamutumye ko azashaka umwanya aze kubaganiriza.

Nyakubahwa perezida Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku nzira y’iterambere umugabane w’Afurika urimo ndetse asaba ko ibihugu byose byafatanya kurwanya ikibazo cy’ubusumbane.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangijwe mu 2006 na Louis Michel aho ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga aho ikusanyirizwamo 0.7% by’inkunga y’Ikigega cy’Iterambere, ODA.

Ni inama itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite. Iy’uyu mwaka iraza kuba irebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryakwimakazwa.





Inkuru dukesha IGIHE


Comments

Jabo 18 June 2019

Uwakwereka ibipingamizi byari bihari uko bingana byari bikubye 2 abangaba tubona. Kugirira ingendo muri belgique nomuri France nikibazo gikomeye.