Print

Abanya Kenya bibasiye myugariro wabo bamushinja ko abeshya ko afite imyaka 27 kandi afite 54 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 4997

Onyango usanzwe akinira Gor Mahia yakoze agashya ubwo yashyiraga mu musatsi we n’ubwanwa irangi ry’umweru ahita ahinduka umusaza rukukuri.

Uko Joash Onyango agaragara ndetse n’uko amagufwa ye yireze nibyo byatumye abatuye isi yose bacika ururondogoro bamwita umusaza-musore w’imyaka 27.

Uyu mukinnyi wagaragaye mu myitozo yo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika,yaciye ibintu mu binyamakuru muri Kenya ndetse no ku isi yose kubera iyi myaka 27 yavuze ko afite ndetse bamwe bemeza ko afite hejuru y’imyaka 50.

Kenya ya Onyango iherereye mu itsinda C muri AFCON aho iri kumwe na Senegal,Algeria na Tanzania.