Print

Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe mu bukangurambaga bwamagana ivangura rikorerwa abafite imisatsi y’injwiri[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2019 Yasuwe: 1408

Akiwacu ni umwe mu banyamideli biyerekanye mu muhanda bambaye imisatsi myinshi, mu gace ka Place de l’ Opera. Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri nk’uburyo bwo kubendereza cyangwa kubirataho, ibintu bifatwa nk’ivanguraruhu.

Colombe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko muri iki kinyejana nta muntu ukwiye kunena undi ngo ni uko afite imisatsi idasa n’iye.

Mureille Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye niwe wateguye iki gikorwa , yavuze ko yateguye igikorwa cyo kumurika imisatsi y’injwiri nyuma yo kunenwa no kuvangurwa n’abandi batandukanye.

Akiwacu Colombe amaze imyaka ine aba mu Bufaransa, aho anamaze kubaka izina rikomeye mubijyanye n’imideli dore ko mu 2017 yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe Big Hair World.ed , yagiye yitabira n’ibindi bitakorwa bikomeye by’imideri bitandukanye .