Print

CAF yatangaje ingano y’amadolari azahembwa ikipe izegukana igikombe cya Afrika n’amakipe azayikurikira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 2376

Iyi mikino y’igikombe cya Afurika izatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Kamena kugeza kuwa 19 Nyakanga,izatangwamo ibihembo bya miliyoni 14.5 by’amadolari ku makipe azitwara neza.CAF yatangaje ibyerekeye aya mafaranga muri Mata uyu mwaka.

Amakipe 24 niyo yabonye itike yo kwinjira mu mikino ya nyuma ya nyuma y’igikombe cy’Afrika,AFCON, aho azagera muri ¼ azahabwa ibihumbi 800 USD,azagera ½ azahabwa miliyoni 2 mu gihe izatsindirwa kuri final izahabwa miliyoni 2.5 USD,izatwara igikombe izatwara miliyoni 4.5 USD.Umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika,uzabera ku kibuga Cairo International Stadium .


Uko ibihembo biteganyijwe mu gikombe cya Afurika