Print

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya AS VITA Club

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 3122

Muhadjiri wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, ngo yaguzwe akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari nkuko amakuru dukesha Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu abitangaza,APR FC izatwara ibihumbi 40 USD mu gihe Muhadjiri n’abamuhagarariye bazagabana ibihumbi 60 USD.

Muhadjiri ukundwa n’abafana ba APR FC kubera ubuhanga afite mu guconga ruhago,yakunzwe n’umutoza Florent Ibenge wasabye ubuyobozi bwe kumugura byihuse ndetse ngo ubu yamaze guhabwa urwandiko rumwemerera gusohoka na APR FC akajya gusinya I Kinshasa.

Impamvu Muhadjiri ataratangazwa nk’umukinnyi wa AS VITA Club ni uko ngo nta byangombwa arabona bimwerekeza I Kinshasa ndetse ngo ari muri gahunda yo kubishaka.

APR FC iri hafi kwinjira muri gahunda yo gushaka abakinnyi bashya ngo ishobora kwirukana abakinnyi benshi batagitanga umusaruro aho bivugwa ko abagera kuri 12 bazerekwa umuryango.