Print

Kimenyi Yves uherutse guca ibintu hose kubera amashusho ye yambaye ubusa buri buri yatandukanye n’inkumi bakundanaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2019 Yasuwe: 5457

Didy d’Or wagiye atangaza ko nubwo umukunzi we yandagajwe bitatuma amwanga ahubwo ko agiye kurushaho kumukunda ndetse no kumuba hafi,ibi bikaba byari ibihe bitari byoroheye uyu musore Kimenyi Yves,bitewe n’amagambo atandukanye atari meza abantu bamuvugagaho.

Amakuru ahari nuko Didy D’Or wabaye hafi Kimenyi Yves mu bihe bye by’amaga ubu yamaze gusiba amafoto yose y’uyu musore ku rukuta rwe rwa Instagrama.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko na Kimenyi Yves wari wariyise Kimenyi wa Didy,ubu nawe yamaze gusiba amafoto yose ya Didy D’Or ndetse anahindura izina yari yariyise ry’umukunzi we.

Kugeza ubu nta mpamvu ya nyayo UMURYANGO turamenya yaba yateye aba bombi gutandukana,kuko twagerageje kubavugisha ntibyadukundira,gusa igihari inshuti za hafi z’aba bombi zadutangarije nuko bamaze gutandukana batakiri gukundana.

Kimenyi Yves na Didy D’Or batandukanye nyuma y’igihe bakanyujijeho mu rukundo rwamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Kimenyi Yves wavutse tariki 13 Ukwakira 1996 yageze muri APR FC mu 2013 avuye mu Isonga FC yakiniye kuva mu 2011.


Comments

Ruhaya 20 June 2019

Esubundi buriya yashoboraga kwigezayo buriya? Nareke abafite ibikoresho bakore akazi