Print

Chris Brown ari hafi kubyarana umwana wa 2 n’umukunzi we wa kera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2019 Yasuwe: 3381

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya RnB, yavuzweho ko yiteguye kubyarana n’umukunzi we mushya Ammika Harris usanzwe akora ibijyanye n’imideli, bakaba bamaze mezi make bagiye mu rukundo nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ.

Amakuru avuga ko umukunzi w’ubu wa Chris Brown witwa Indyamarie Jean Pelton yahisemo gutandukana nawe, nyuma yo kumva amakuru avuga ko uyu muhanzi agiye kwibaruka undi mwana hamwe n’umukunzi we wa kera Ammika.

Chris Brown yaherukaga kugaragara arikumwe n’umukunzi we wa Kera Ammika Harris muri Mutarama 2019, bari mu Bufaransa.

Ubsanzwe Chrs Brown yari asanzwe afite umwana umwe w’umukobwa witwa Royalty Brown wavutse kuta 27 Gicurasi 2014.

Uyu mwana yamubyaranye n’umukobwa w’Umunya-Brazil witwa mwanadada Nia Guzman.