Print

Lionel Messi yategetse ubuyobozi bwa FC Barcelona gusinyisha vuba rutahizamu utari Griezmann

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 4029

Ikipe ya FC Barcelona yamaze kubona ko kongera gusinyisha Neymar Jr bishoboka kubera ibyo umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelifi ko nubwo badashaka kumugurisha ariko bashobora kumugurisha igihe babona ikipe iri gutanga igiciro cyiza.

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyo muri Espagne cyavuze ko Lionel Messi we ubwe yihamagariye perezida wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,amusaba ko yagarura Neymar Jr umaze igihe anengwa n’abafana ba PSG.

Neymar Jr yavuye muri FC Barcelona mu mwaka wa 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero ndetse ngo nawe arifuza kugaruka muri iyi kipe aho kwerekeza muri Real Madrid yamushatse.

FC Barcelona irifuza kureka PSG ikagura Antoine Griezmann bari bagiranye imbanzirizamasezerano,hanyuma ikabaha Neymar Jr kuri miliyoni 89 z’amapawundi yongeyeho abakinnyi 3 barimo Ousmane Dembele,Samuel Umtiti na Ivan Rakitic.

Antoine Griezmann agiye guhombera muri iyi transfert ya Neymar Jr kuko ngo abakinnyi ba FC Barcelona batamushaka ahubwo bose bifuza ko uyu munya Brazil yagaruka akongera kubafasha kubona ibitego byinshi.

Griezmann yagombaga gutangazwa nk’umukinnyi wa FC Barcelona kuwa 01 Nyakanga uyu mwaka,cyane ko amafaranga yo kumurekura aribwo azamanuka akava kuri miliyoni 200 z’amayero akagera kuri miliyoni 120.



Messi yasabye perezida wa FC Barcelona gusinyisha rutahizamu Neymar Jr