Print

PSG yasabye Real Madrid umukinnyi wayo ukomeye kugira ngo ibahe Neymar Jr

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 5053

PSG irashaka kumva ubusabe bwa Real Madrid kuri Neymar Jr kubera ko nayo ifite umukinnyi yifuza ariyo mpamvu yabasabye kubaha Casemiro yarangiza ikongeraho amamiliyoni y’amapawundi.

Ubuyobozi bwa PSG bwavuze ko nyuma yo gutakaza umukinnyi Thiago Motta wakinaga neza hagati mu kibuga,yabuze umusimbura we ariyo mpamvu bifuza kuvugana na Real Madrid ikabaha Casemiro ikanongeraho andi mafaranga ikabaha Neymar Jr.

PSG ntabwo ishaka guhomba miliyoni 196 z’amapawundi yatanze kuri Neymar Jr mu mwaka wa 2017 ubwo yamukuraga mu ikipe ya FC Barcelona,ariyo mpamvu ngo ikipe itazageza kuri aka kayabo itazabasha kubona Neymar Jr.

Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko PSG yifuza cyane umunya Brazil ukina hagati muri Real Madrid,Casemiro ngo aze kuziba icyuho cya Thiago Motta na Adrien Rabiot bavuye mu ikipe.

Real Madrid yavuze ko Casemiro atagurishwa ariko kuko atakiri mu mishinga ya Zidane bakwemera kumuha PSG ikabaha Neymar Jr.



PSG irifuza ko Real Madrid yabaha Casemiro muri gahunda yo kugura Neymar Jr