Print

Kiyovu Sports na AS Kigali zamaze gusaba umujyi wa Kigali ko wazihuza zikaba imwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 1817

Nkuko iyi baruwa ibivuga,Kiyovu Sports niyo yafashe iya mbere isaba AS Kigali ko zihuza zigakora ikipe ikomeye hanyuma bakamenyesha umujyi wa Kigali ukabiha umugisha.

Iyi baruwa ndende umuyobozi wa Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre n’uwa AS Kigali witwa Pascal Kanyandekwe bandikiye umujyi wa Kigali,bawusabye ko washyigikira iki gitekerezo kuko ariwo muterankunga wa AS Kigali bakubaka ikipe ikomeye yatwara ibikombe mu Rwanda ndetse ikagera kure mu marushanwa mpuzamahanga.

Ntabwo umujyi wa Kigali nk’umuterankunga mukuru,urasubiza iyi baruwa ariko amakuru aravuga ko bishyira ko aya maipe yombi agiye kuba ikipe imwe izahabwa izina mu minsi iri imbere.

Kiyovu Sports yaterwaga inkunga n’akarere ka Nyarugenge ariko yajyaga ibura amikoro by hato na hato ariyo mpamvu yiyemeje kwihuza na AS Kigali bagakora ikipe imwe ibereye umujyi wa Kigali n’abafana.




Kiyovu Sports na AS Kigali zasabye Umujyi wa Kigali ko uzihuza zikaba ikipe imwe

Amafoto: IGIHE


Comments

19 June 2019

bazitwe kigali sport


19 June 2019

muramenye izina kiyovu sport ntirizaveho turabasabye.ndi umufana