Print

Umugore yatewe ubumuga n’amabere ye akomeza gukura bikabije buri munsi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 5944

Uyu mugore w’imyaka 46,ahorana uburibwe bukabije bw’ijosi,umugongo n’ibitugu kubera aya mabere ye yamubereye ikigeragezo.

Abaganga bagiriye inama Lam Phrai Si Nuan yo kugura umwenda wo kwambika aya mabere ye gusa kubera ubunini bwayo bukabije ndetse bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Uyu mugore yavuze ko mu myaka 3 ishize aribwo amabere ye yatangiye gukura ariko ngo mu mezi 9 ho byarakabije akura mu buryo buteye ubwoba.

Uyu mugore ukomoka mu cyaro cyitwa Phitsanulok yavuze ko abaganga ntacyo bamumariye kuko babuze umuti bamuha kugira ngo uhagarike uku gukura kw’amabere ye.

Kuwa 19 Nyakanga uyu mwaka,ibitaro bikomeye bya Phutthachinarat byatumiye uyu mugore kugira ngo bimuvure ariko ngo afite ubwoba ko atazabona amafaranga yo kubyishyura kuko we n’umugabo we ari abakene kubera nta kazi bagira.

Abaganga bapimye uyu mugore bamubwira ko nta kanseri arwaye ahubwo arwaye indwara yitwa Gigantomastia itera amabere gukura bikabije.

Lam akomeje gusaba abahisi n’abagenzi ubufasha kugira ngo azabashe kubona amafaranga yo kwishyura ibitaro bityo ahabwe umuti wamukiza uku gukura kw’amabere ye kumuaze kumumugaza kubera ko atagishobora kugenda.