Print

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 79 ku rutonde rw’ibihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 1885

Uru rutonde rwa Global Peace Index rwagaragaje ko nibura mu myaka 5 ishize amahoro yiyongereye mu bihugu bimwe na bimwe gusa ngo haracyari akazi katoroshye mu bihugu birimo Afghanistan ya nyuma cyo kimwe na Syria, Sudan y’Epfo, Yemen na Iraq ziyigwa mu ntege.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 163 aho abarukoze barebye ku mafaranga ashorwa mu kugura intwaro n’igisirikare,imfu zituruka ku ntambara n’ibitero by’ibyihebe mu bihugu ndetse na raporo y’ihohoterwa ritandukanye.

Iceland yongeye kuba iya mbere ku nshuro ya 12 yikurikiranya ndetse abashakashatsi bayishimye cyane kubera ukuntu iri hasi ku byerekeye imfu z’abantu bayo ndetse n’intambwe itera mu gushyigikira amahoro ku isi.

Mu bihugu by’ibihangange,Ubuyapani nibwo bwaje hafi ku mwanya wa 9,Ubudage 22,UK 45,Ubufaransa 60 mu gihe USA yatakaje imyanya 4 iza ku mwanya wa 128 ku isi.

Mu Karere ka EAC Tanzania 54 niyo ya mbere ikurikiwe n’u Rwanda 79, Uganda 105,Kenya 119,Burundi 135,RDC 155.Igihugu gifite amahoro kurusha ibindi muri Afurika ni Mauritius iri ku mwanya wa 24 ikurikiwe na Botswana 30,Malawi 40,Ghana 44,Sierra Leone 52.





Comments

mazina 20 June 2019

Rwanda koko ifite umutekano mwinshi.Niyo mpamvu mubona abazungu benshi muli Kigali.Ibihugu byinshi harimo intambara,cyanecyane mu bihugu by’Abaslamu:Yemen,Syria,Libya,Somalia,Afghanistan,etc...Ahandi naho nko muli Mexico na South Africa,hari ubwicanyi buteye ubwoba cyangwa gufata abagore ku ngufu.Tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,yose izaba irimo amahoro,kubera ku nkuko dusoma muli Imigani 2:21,22,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa,nubwo aribo bake.Ndetse n’indwara,urupfu biveho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Kwaheri intambara n’ubukene.Tujye dushaka Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa.