Print

Umukirisitu wo mu idini rya Zion Temple yatawe muri yombi nyuma yo gushaka gutwikira Apotre Paul Gitwaza mu rusengero

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2013 Yasuwe: 26444

Uyu mukirisitu witwa Kamana Emmanuel yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 17/07/2013 afite akajerekani karimo lisansi ubwo yageragezaga kukinjirana mu rusengero Gitwaza yigishirizagamo aho mu karere ka Rwamagana.

Kamana Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko umupasitoro witwa Kalisa yari yamutumye kugura lisansi y’amafaranga 3000 ngo ize kwifashishwa mu gihe umuriro waramuka ubuze kuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura aho muri Rwamagana.

Kamana akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kwinjira mu rusengero abari ku muryango bamutangiriye nawe akihagararaho ngo yinjire ashyikirize ubutumwa uwari wamutumye, impagarara zigatangira ubwo. Pasitoro Kalisa we ubwe yahakanye ko atigeze atuma uwo mukirisitu kugura lisansi.

Amakuru adafitiwe ibimenyetso yamenyekanye mu mujyi wa Rwamagana ku mugoroba yavugaga ko ngo uwo Kamana yari afite n’ikibiriti, ngo akaba yashakaga gutwika Paul Gitwaza bita intumwa y’Imana mu idini ya Zion Temple.

Kamana Emmanuel asanzwe ari umuririmbyi muri korali iririmba muri Zion Temple.

Abavuga ibi barabishingira ko kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka muri iryo dini harangwa umwuka mubi watewe n’uko hari bamwe muri iryo dini bahimbye ibinyoma biharabika pasitoro Mulisa kandi ngo yari ayoboye abakirisitu neza, barafatanyije no kubaka urusengero rugezweho mu mujyi wa Rwamagana.

Ibyo bamwe bita ibinyoma ngo byaba byaratumye Paul Gitwaza yimura pasitoro Fred Mulisa ku buyobozi bw’urusengero rwa Rwamagana akahazana pasitoro Kalisa Innocent utarishimiwe na benshi mu bakirisitu.

I Rwamagana baravuga ko ku cyumweru gishize ubwo Gitwaza yavugiraga mu rusengero ko agiye kwimura pasitoro Mulisa akamusimbuza uwitwa Kalisa ngo abakirisitu basakuje cyane kandi bagaragaza ko batabyishimiye.

Paul Gitwaza nawe ngo yahavugiye amagambo atarashimishije bamwe mu batarashakaga ko pasitoro Mulisa yimurwa. Amaherezo ariko pasitoro Mulisa yaje kwimurirwa mu mujyi wa Kigali, asimburwa na pasitoro Kalisa Innocent.

Ku mugoroba washize rero ubwo Paul Gitwaza yigishaga muri urwo rusengero nanone ngo haba hari abatabyishimiye, bagakeka ko uwo Kamana yaba ari umwe muri bo washatse guhungabanya Paul Gitwaza cyangwa hakaba hari uwabimutumye mu bandi batabyishimiye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi Spt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo, ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba uwo Kamana yari yatumwe lisansi, niba yari afite ikibiriti cyangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina aravuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’umwiryane mu bagize idini ya Zion Temple muri Rwamagana cyaganiriweho mu nama y’umutekano yabaye kuwa mbere tariki 15/07/2013.


Comments

Izere 20 June 2019

Inkurubya yo kuwa 17/07/2013 iratumarira iki?


hhg 20 June 2019

icyo kiriziya gaturika ibarusha, nta mu padiri ugira abakristo be, aho bamujyana hose ntakibazo bitera, nandi madini azabyigane, byarushaho kugabanya akajagari kari mumadini hanzaha. naho ibyo gutwika pastor byo simbyemeye neza hakorwe iperereza ryimbitse,wabona bashaka gusiga urubwa uwo mupastor bahakuye.


agaciro peace 20 June 2019

hhhh erega niyo mpamvu bayita amadini y’inzaduka: ngaho bamwe ngo ni abahanuzi, abandi ngo ni za apotres, abandi ngo bakiza indwara ariko bitewe n’amafaranga utanze, abandi ngo "bajya mu mwuka" aruko mutuye menshi, abandi ngo.... ubutekamutwe bwo kwirira iby’injiji nta kindi. Mwari mwumva padiri warwanye na musenyeri?


agaciro peace 20 June 2019

hhhh erega niyo mpamvu bayita amadini y’inzaduka: ngaho bamwe ngo ni abahanuzi, abandi ngo ni za apotres, abandi ngo bakiza indwara ariko bitewe n’amafaranga utanze, abandi ngo "bajya mu mwuka" aruko mutuye menshi, abandi ngo.... ubutekamutwe bwo kwirira iby’injiji nta kindi. Mwari mwumva padiri warwanye na musenyeri?


UWIMANA Aline 20 June 2019

Ko mbona iyi nkuru ari iya kera cyane?