Print

Eric Senderi yipimishirije Virus itera SIDA hamwe n’abahoze mu buraya

Yanditwe na: Martin Munezero 20 June 2019 Yasuwe: 1670

Muri iyi gahunda Senderi Hit niwe muhanzi wari watumiwe ngo ataramire aba baturage. Usibye gutaramana nabo Senderi yanipimishije Virus itera SIDA.

Senderi Hit yabanje gutaramira abaturage bari bitabiriye iki gikorwa cyateguwe n’umuryango AEE (African Evangelic Enterprise).

Senderi yahise abasaba kumukurikira bakajya kwipimisha mu cyumba cyari cyateguwe kirimo na muganga.

Eric Senderi ni we wabimburiye abandi kwipimisha nubwo ibisubizo yadutangarije ko ari ibanga ariko igisubizo cye yagitahanye.

Nyuma yo kwipimisha, Senderi Hit yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka cyane ku gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda zo kwipimisha HIV mu rwego rwo kugira ngo bamenye uko bahagaze babone nuko bakurikiza inama za muganga.

Senderi Hit yitanzeho urugero ahamya ko yaherukaga kwipimisha cyera cyane ariko noneho atangira kubitinya muri 2014 nyuma yuko yari atangiye kwikeka ibibazo.