Print

Maurizio Sarri yandagaje Eden Hazard asingiza cyane Cristiano Ronaldo bagiye gukorana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 3287

Sarri w’imyaka 60 yabwiye abanyamakuru ko Eden Hazard ari umukinnyi mwiza ariko yagiye ateza ibibazo byinshi ikipe ya Chelsea FC kubera ko nta buhanga afite bwo kugarira.

Yagize ati “Twizeraga Eden Hazard kubera ko yashoboraga guhindura umukino ariko imikinire ye yadutezaga ibibazo mu bwugarizi twagombaga gukoraho.”

Maurizio Sarri yavuze ko nta n’umwe mu bakinnyi yatoje ufite ubuhanga nk’ubwa Cristiano Ronaldo ndetse ari intambwe ikomeye ateye kuba agiye gukorana nawe ndetse ngo yiteguye kumufasha guca uduhigo.

Yagize ati “Natoje abakinnyi bari beza cyane gusa nta n’umwe wari ku rwego rumwe na Cristiano Ronaldo.Gukorana nawe n’intambwe ikomeye.Nzishimira kumufasha guca uduhigo dushya.”

Sarri yavuze ko yifuza ko Cristiano Ronaldo ava ku bitego 21 yatsinze muri Seria A umwaka ushize,agakuraho agahigo ka Gonzalo Huguain watsinze ibitego 36 mu mwaka wa 2015/16.

Sarri yavuze ko uburyo Juventus yamwitayeho imusaba ngo aze kuyitoza bwamukoze ku mutima kuko ngo atigeze abona ikipe ishaka umutoza cyane nkuko Juventus yabimukoreye ndetse avuga ko muri Napoli yabuze igikombe kubera itatanze amafaranga mu kugura abakinnyi mu gihe Juventus isanzwe yiyubaka cyane.



Sarri yavuze ko Hazard yabatezaga ibibazo mu bwugarizi avuga ko yishimiye gukorana na Ronaldo