Print

Iran yahanuye Drone ya Amerika mu rwego rwo kuyibutsa ko yavogereye ikirere cyayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 4005

Igisirikare cya Iran cyavuze ko cyahanuye aka kadege k’ubutasi ka USA kari kambutse kageze mu karere ka Kuhmobarak mu ntara ya Hormozgan iri mu majyepfo y’iki gihugu.

Ibinyamakuru bya leta ya Iran byavuze ko umukuru w’ibiro by’igisirikare cya Irani, Maj.Gen. Hossein Salami, yavuze ko ibyabaye ari "ubutumwa bwumvikana neza bashatse guha Amerika".

Iran irashe iyi ndege ya ya USA ngo yari ifite agaciro ka miliyoni $ 180,nyuma y’aho Minisiteri y’ingabo ya Amerika (Pentagon) yatangaje ko igiye kongera abandi basirikare 1000 muri aka karere inyuma ubushamirane hagati y’ibi bihugu.

Iran yemeje ko indege yaraye ihanuye yitwa RQ-4Global Hawk ariko USA yo ikavuga ko indege yayo yahanuwe iri mu bwoko bwa MQ-4C Triton isanzwe ukorana n’abasirikare mu gucunga umutekano w’amazi.

Maj Gen Hossein Salami yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko Iran itifuza intambara n’uwo ariwe wese ariko ko uzarengeera agashaka kuyikora mu jisho izamwivuna.


Comments

hitimana 21 June 2019

Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba,harimo IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.