Print

Perezida Kagame yemeje ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila aribwo bwakumiriye Rwandair muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 4061

Ibi perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ aho ari mu Bubiligi, mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Perezida Kagame,yagarutse ku rugendo rwe muri manda ye nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), agatotsi mu mubano wa Uganda n’ubucuti bwihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gusubiza ku cyerekezo cy’umubano w’u Rwanda na RDC, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byo kwitega mu mibanire y’impande zombi.

Yagize ati “Byatangiye kuba. Dufashe urugero, twasabye Guverinoma ya Kabila kwemerera indege yacu ya RwandAir gukorera ingendo hagati ya Kigali na Kinshasa ariko barabyanga. Sinzi impamvu yabyo, byari ukubera politiki.’’

Yakomeje avuga ko “Ku butegetsi bwa Tshisekedi bemeye izo ngendo kandi hari urujya n’uruza kuko indege ihora yuzuye. Ibi bigaragaza ko ari ikintu cyiza.’’

Indege ya RwandAir yatangiye ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Kinshasa, ku wa 17 Mata 2019,nyuma y’aho muri Werurwe abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways zigakoresha ikirere cy’u Rwanda.


Umubano w’u Rwanda na RDC wabaye mwiza kubera Tshisekedi

Source: IGIHE