Print

Perezida Kagame yavuze kuri Rusesabagina na Twagiramungu baherutse kwishyira hamwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 7841

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage,Perezida Kagame yabajijwe ku kwishyira hamwe kw’amashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ayobowe na Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina avuga ko ari abagabo bagizwe n’itangazamakuru gusa.

Yagize ati “Twagiramungu na Rusesabagina bari I burayi bakoresha impuhwe z’ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure,ariko ni agatsiko k’abantu bagambirira guteza abandi ibibazo [hooligans].

Abajijwe kuri Twagiramungu, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, n’ibyo amunenga, Kagame yasubije ko Twagiramungu amushinja ibintu byose, gusa we ngo ntamukurikirana,kuko nta rubanza rumuriho.

Kuwa kabiri taliki ya 18 Kamena 2019, Faustin Twagiramungu uyobora ishyaka RDI-Rwanda na Paul Rusesabagina uyobora MRCD batangaje ko "basanze bafite intego zisa" maze "biyemeza gukorera hamwe" kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Inkuru ya BBC