Print

Perezida Kagame yavuze ku ntambara ivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 3474

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ ubwo yari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’,yavuze ko nubwo u Rwanda rutabanye neza na Uganda,intambara hagati yabo idashoboka kubera ingaruka yagira kuri buri wese ndetse ngo igihe kizagera umubano wabo wongere ube mwiza.

Yagize ati “Abantu batinya intambara hagati yacu. Ntabwo mbona biba kuko Uganda izi neza ingaruka zabyo. Ntabwo dushaka kunyura muri iyo nzira kuko buri wese hari icyo yatakaza.

Muri Politiki, duhora tubona ibi bintu mu bice byose by’Isi. Twagize umubano mwiza mu myaka myinshi. Ukutumvikana kuraza kukongera kukarangira. Turizera ko umunsi umwe ibi twabirenga burundu.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda rwinginze Uganda ngo irekure cyangwa igeze mu butabera abanyarwanda benshi cyane bafungiwe muri gereza zayo ariko irabyanga ahubwo ikomeza kubita intasi.

Yagize ati “Ntabwo dushobora kubwira Uganda icyo gukora. Twarabasabye, twarabinginze, twaranababwiye tuti niba mufite abantu muri gereza bakoze ibyaha, mubageze imbere y’inkiko, ntimubagumishe muri gereza.Abantu baraza bakatubwira ko bari bamaze muri gereza amezi icyenda cyangwa umwaka, bazira ubusa. Ariko twaratuje.”

Mu minsi ishize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko hari abanyarwanda barenga 980 birukanwe muri Uganda nyuma yo kumara igihe kinini bafunzwe bazira ubusa.

Perezida Kagame yavuze ko intambara hagati ya Uganda ishoboka igihe cyose izambuka umupaka wayo ikaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko u Rwanda rutazigera na rimwe ruhungabanya umutekano wayo.


Comments

hitimana 21 June 2019

Ndakeka Uganda itazatera u Rwanda.Nibyo koko Uganda isuzugura Rwanda nk’agahugu gato.Ariko izi neza ko Rwandan Army ikomeye cyane kandi kuva kera.Muribuka Umwami Rwabugili ko yarwanye akagera I Mbarara.Muribuka Kisangani.Wenda icyo Uganda yakora nukohereza indege z’intambara zikarasa u Rwanda.Ariko ikibuka ko na Idi Amin yohereje indege za MIG zikarasa Tanzania.Nyuma Tanzania yateye Uganda ikuraho Idi Amin arahunga.Gusa tujye twibuka ko Imana itubuza kurwana kandi ikavuga ko abantu barwana batazabona ubuzima bw’iteka kandi ko izabarimbura bose ku munsi w’imperuka.