Print

Urukundo Mbanda yakuze akunda Ubushinwa rwatumye yandika igitabo cya mbere kivuga ku mubano wabwo n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 1132

Ubwo yashyiraga hanze iki gitabo kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena 2019,Mbanda yavuze ko yahisemo kwandika kuri iki gihugu kuko yagikundishijwe na se kuva ari umwana.

Yagize ati “U Bushinwa ni igihugu nkurikirana cyane ariko byavuye kuri Papa, yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa bikaza mu iposita, ni jyewe yatumaga kubimuzanira. Byabaga byanditse mu Giswahili jye ntakizi ariko yarasomaga akansobanurira. Bituma nkomeza gukurikirana imizamukire y’icyo gihugu. Mu by’ukuri ni igihugu niyumvamo kuko nabonaga ko ari igihugu cy’abantu bafite icyerekezo, bakunda igihugu kandi bakomera ku muco wabo”.

Mbanda yise iki gitabo “Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’Ubushinwa nibwo rufunguzo rw’imiyoborere izana impinduka.”

Mbanda yanditse ko imiyoborere myiza no gukora cyane kw’ibi bihugu byombi ariyo mpamvu yatumye bitera imbere.

Umuhango wo kumurika iki gitabo cya Mbanda Gerald witabiriwe n’abantu 100 barimo bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abadipolomate.

Iki nicyo gitabo cya mbere kivuga ku mibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda gisohotse nyuma y’igihe ibi bihugu byombi bikorana cyane.


Mbanda yashyize hanze igitabo kivuga ku mubano w’u Rwanda n’Ubushinwa