Print

Umugabo arashaka uwamukorera igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro gisa n’umugore we uherutse kumuhemukira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 3496

Uyu mugabo wanze kwivuga amazina yabwiye ikinyamakuru cyitwa Hush Hush ko kubera urukundo rurenze yakundaga uyu mugore we,bitamworohera kubaho atamufite ariyo mpamvu agomba kugura igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro kugira ngo najya amukumbura ajye acyifashisha kimuhoze amarira.

Yandikira Hush Hush,uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we bari bamaze imyaka 35 babana yabyutse mu gitondo azinga imyenda ye arangije amubwira ko atakimukunda bityo ahisemo kwigendera.

Uyu mugabo yavuze ko yagerageje kwikuramo uyu mugore we yakundaga cyane biramunanira ndetse ngo yabonye nta muntu wamuzibira icyuho yasize uretse gukoresha igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro gisa nkawe.

Yagize ati “Mfite ikintu gikomeye nifuza ko mwamfasha.Ndabizi mwese birabatangaza ariko nazengurutse isi yose mbura igisubizo.

Mu mwaka wa 2017 nibwo umugore wanjye twari tumaze imyaka 35 tubana yantaye ambwira ko atakinkunda nsigara mu gahinda.

Kubera iyo mpamvu ndifuza umuntu wamfasha kunkorera igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro gisa nawe.Ndabizi birabatangaza ariko niwe mugore wenyine nzi kandi sinshobora gukundana n’undi muntu utari we.”

Uyu mugabo yasoje email ye avuga ko yaganiriye n’ama kompanyi menshi akora ibi bipupe byifashishwa mu gutera akabariro yose amubwira ko atabishobora gusa yavuze ko afite amafoto menshi y’umugore we ndetse ufite ubushobozi bwo kumufasha yiteguye kumuha amafaranga yose azamusaba.