Print

Umukobwa yashakanye n’undi musore nyuma y’ibyumweru 2 yambitswe impeta n’umunyamakuru Iyaremye Yves [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 7833

Nkuko byatangajwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga umunyamakuru wa Imvaho Nshya ,Yves Iyaremye ukorera mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu,yatengushwe bikomeye na Mutimukeye wamwemereye ko azamubera umugore nyuma y’ibyumweru 2 gusa akaba yashyingiranywe n’undi musore witwa Bernard.

Iyaremye usanzwe ari n’umukinnyi wa filime nyarwanda, yatunguriye Mutimukeye ku kiyaga cya Kivu,tariki 11 Gicurasi 2019,atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi nawe ati “Yes”, abona kumwambika impeta y’urukundo.

Nyuma yo kwemeranya kuzabana,urukundo rwa Yves na Joselyne Cadeau rwagurutse nk’ibaba mu muyaga, baratandukana ndetse amakuru atugeraho aravuga ko uyu mukobwa yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’undi musore mu muhango wabaye tariki 27/05/2019.

Mutimukeye na Bernard bazasezerana imbere y’Imana kuwa 31/08/2019 nkuko babitangarije kuri save the Date baherutse gushyira hanze.

Biravugwa ko icyatumye urukundo rwa Iyaremye na Mutimukeye ruzamo rushorera,ari ababyeyi b’uyu mukobwa batashimye ko ashyingiranwa na Iyaremye, bakamutegeka gukundana na Bernard bamenyanye kuva bakiri bato.





Iyaremye wateye ivi ndetse akereka ababyeyi Mutimukeye yatunguwe n’uko yashyingiranywe n’undi musore nyuma y’ibyumweru 2



Mutimukeye ari kumwe na Bernard wamwegukanye


Comments

grace maombi 22 June 2019

Narumiwe koko ahaaaa isi iragoye


gakuba 22 June 2019

Abantu nibagire ubwenge bamenye ko umuntu, apfukamira IMANA yonyine, naho biriya bihaye uretse kubatesha agaciro.nokubatera ikimwaro ntakindi kirimo ninko kuramya nyabingi


you 22 June 2019

bariya bana ba hariya si beza kumutima nubwo isura ari ok uburaya bwaraboretse imana izagushumbusha


byigero 22 June 2019

utazi umugoyi amugowinga inyuma niyiturize ikibuze murutoki ni amakoma


umuhehesi 21 June 2019

akatarabuze m’urutoki n’amakoma pt frl iyaremye