Print

Rutahizamu Bigirimana Issa yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore nyuma y’umwaka urenga bakundana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 6881

Muri uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali,Bigirimana yahamije urukundo akunda Uwase ubwo yamutunguriraga mu kirori cyo kwizihiza isabukuru y’umukobwa w’inshuti ye, atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza kubimwemerera.

Uwase Carine ntiyari aziko umukunzi we ari kwitegura kumutungura kuko yari ahugiye cyane mu gutegura isabukuru y’umukobwa w’inshuti ye ariko na we usanzwe aziranye na Issa Bigirimana.

Bagenzi babo baziranye bose bari baje basa nabaje muri iyo sabukuru y’amavuko, bajijisha Carine kuburyo atamenye ibiri kumutegurirwa nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Magazine yabitangaje.

Ubwo abari bitabiriye isabukuru y’uyu mukobwa w’inshuti ya Carine bari batangiye gutaha nibwo Bigirimana yateye ivi asaba uyu mukobwa yihebeye ko yazamubera umugore aramusubiza ati “Yes”.

Issa yatangarije Rwanda Magazine ko amaze umwaka n’amezi 4 akundana na Uwase Carine ndetse yamukundiye ko atandukanye n’abandi bakobwa yakundanye nabo kuko we amugira inama zimufasha gutera imbere.









Amafoto:Rwanda Magazine


Comments

vava 23 June 2019

Ngo yateye ivi agira gute?sha uwo ntamugore urimo pe ,umukobwa se ugeze igihe cyo gushyingirwa yiyambika gutyo ,sha basore mutarashakaurambabaje pe!ubu murabona abo Ari abagore muri gushaka cy wamugani ni ibisasu muri kwishumikaho,hhhhh yewe ingo murazikinisha ntimuziko Ari complex yibintu byinshi ,nukuvugango n’umwana ubyaye akwigiraho nyine ?urumva niba nyina yiyandarika uzaba umuryango wiyandarika .courage rwose simbujije gusa umutegatugori agira uko yitwara kdi umwari ava mwanyina .ubwo niwo murage yahawe nawe azawurage abe ,ariko ni bibi sana.shame on her


hitimana 22 June 2019

Tujye twibuka ko Vatican City nayo ari Leta.Ifite capital,uyitegeka ariwe Paapa,ibendera ryayo,abasirikare n’amategeko yayo twakita nka Constitution.Vatican yategetse ko Kiliziya Gatolika itemera "kuboneza urubyaro" (Birth Limitation).Kuribo ni icyaha,nkuko no ku Abahamya ba Yehova guterwa amaraso ari icyaha.Ku byerekeye "kuboneza urubyaro", nta hantu na hamwe Bible ivuga ko ari icyaha.Icyo Bible ibuzanya ni ugukuramo inda.Nkuko Kuva/Exodus 21 umurongo wa 22 na 23 havuga,Imana isaba ko ukuyemo inda agomba kwicwa.Nkuko Yesaya 49 umurongo wa 16 havuga,Urusoro (embryo) ni igikorwa k’Imana.It is a sacred thing not to kill.Bivuga ko Imana ariyo ishyira umwana mu nda.Kuboneza urubyaro "should be facultative" kubera ko ntaho Bible ibibuzanya na hamwe.Upfa kuba bidatuma ukuramo inda (abortion) kuko byo ari icyaha kizabuza abagikora ubuzima bw’iteka.


lulu 22 June 2019

ibi n’ibisasu bibiri bigiiye gutegana kabisa,byose bizaturikira rimwe!


ange 22 June 2019

biteye ubwoba imyambire afite ntago imwuba
hisha nkumuntu witegura kurushinga nukuri


mansoor 22 June 2019

ubu c kko iyo myambarire nibwoko ki mwe mundebera? uyu ntamugore urimo rwose kereka niba nyamuhungu na we ari ikirara! Gsa rda uracyari te abakuvangira


loulou 22 June 2019

Umugeni wambaye ubusa se maama ahaa


Saidi 22 June 2019

Urebye uko yambaye uyu ntiwamwereka ababyeyi pe. Cyeka ushakako ababyeyi bakubyaye biyahura.ariyandarika cyane yataye isaro.