Print

Rayon Sports yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu kugura abakinnyi muri uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 4845

Umujyanama w’iyi kipe akaba anahagarariye MK Sky Vision,Munyakazi Sadati yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko imaze kugura abakinnyi bakomeye ariko icyiyubaka ku buryo nyuma y’igikombe cy’Amahoro izaba imaze kugura abakinnyi ikeneye ku kugero cya 70%.

Yagize ati “Biracyari mu mibare ariko nka Rayon Sports duteganya kutarenza miliyoni 150.tugomba no kongerera amasezerano Mugisha Giribert, Mazimpaka André, Nyandwi Sadam, Mutsinzi Ange, n’abandi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kamena 2019 nibwo Rayon Sports yasinyishije Ciza Hussein,aba umukinnyi wa 5 isinyishije uyu mwaka nyuma ya Commodore, Iragire Saidi, Runanira Hamza na Bizimana Yannick.