Print

Mu mpamvu zatumye Miss Mukangwije Rosine yamburwa ikamba harimo Kubahuka,Kwihenura,guta ishuri, kudatirura imyenda yahawe n’ibindi

Yanditwe na: Martin Munezero 22 June 2019 Yasuwe: 4068

Mu ibaruwa yandikiwe uyu mukobwa yamenyeshejwe ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze ikamba rya Miss Elegancy yahawe atari arikwiriye kuko yabiyeretse uko atari.

Akaba yasabwe kugarura iri kamba bitarenze tariki ya 23 Kamena 2019 saa 16:00’, akaba yamenyeshejwe ko nyuma y’iyi tariki nta bikorwa na bimwe yemerewe kwitabira nka Miss Elegancy ndetse ko n’ubufasha yemerewe binyuze ku kuba ari Nyampinga, ababyemeye bafite uburenganzira bwo kubumwima.

Muri iyi baruwa bamushinja kandi kubahuka ubuyobozi bwa Miss and Mr Elegancy, ubwibone guta ishuri n’ibindi.

Mu ntangiriro za Nzeri 2018 ni bwo Mukangwije Rosine na Niyirora Dovic bambitswe ikamba ry’umukobwa n’umuhungu ugaragara neza (Miss & Mr Elegancy), Rosine akaba yasabwe kugarura iri kamba rigahabwa urikwiye.