Harry Kane w’imyaka 25 yashyingiranywe n’uyu mukunzi we bafitanye abana babiri barimo uwitwa Ivy Jane Kane na Vivienne Jane Kane,gusa ahantu bakoreye ubukwe bwabo bahagize ibanga.
Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 mu gikombe cya Euro Nations League,Kane n’uyu mugore we bahise bategura ibirori byo gushyingiranwa byabereye ku mazi baberewe cyane n’imyenda y’ubukwe.
Harry Kane wateye ivi akambika impeta umukunzi we Katie ubwo bari mu biruhuko muri 2017 ahitwa Barbados,byarangiye ashyingiranywe nawe mu buryo bwemewe n’amategeko muri iki cyumweru.
Abakinnyi batandukanye barimo abo bakinana mu Bwongereza bashimiye Kane iyi ntambwe ikomeye yateye ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe we n’umugore we.