Print

Didier Drogba yahishuriye abakunzi ba Chelsea umutoza ushobora kuyitoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 4416

Umuherwe wa Chelsea FC,Roman Abramovich, arashaka kuzana uyu mutoza umaze umwaka umwe atoza ikipe ya Derby County kugira ngo asimbure Maurizio Sarri uherutse kuyivamo akerekeza muri Juventus.

Mu kiganiro Didier Drogba yagiranye n’abafana be Live kuri Instagram,yabajijwe n’umwe mu bafana ba Chelsea umutoza ushobora kuza mu ikipe ya Chelsea idafite umutoza,ababwira ko hari ibiganiro byimbitse biri hagati y’ubuyobozi na Frank Lampard.

Yagize ati “Umwe mubo bari kuganira ngo afate akazi ni Frank Lampard.”

Umwe mu bafana ba Chelsea wishimiye aya makuru yabajije Drogba niba kuba yarabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kandi akinira hagati amusubiza ko akunda ibitego ndetse nagera muri Chelsea ngo amwitezeho kuzitwara neza.





Frank Lampard ari hafi kuba umutoza wa Chelsea