Print

Igihe Real Madrid izagurira Kylian Mbappe cyamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 4444

Real Madrid iracyafite gahunda yo kugura umukinnyi ukomeye cyane buri mwaka,ikaba ariyo mpamvu yiyemeje ko mu mwaka w’imikino utaha izawutangirana na Kylian Mbappe nyuma yo kugura Eden Hazard uyu mwaka.

Mbappe w’imyaka 20 yatunguye benshi mu kwezi gushize ubwo yavugaga ko ahazaza he ahabona mu yindi kipe nyuma yo guhembwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Bufaransa.

Umutoza Zidane akunda cyane Kylian Mbappe ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Real Madrid bwamusezeranyije kuzamugura mu mwaka utaha.

Real Madrid irashaka ko Mbappe yagira uruhare mu gusaba kuva mu ikipe ya PSG, ariyo mpamvu yahisemo kuzamugura umwaka utaha.

Real Madrid yizeye ko Mbappe azanga kongera amasezerano mu ikipe ya PSG kugira ngo izamugure biyoroheye cyane.