Print

Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ahantu yahuriye n’umutoza mushya wa Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 5476

Icyatumye benshi bacika ururondogoro ni ukuntu umutoza w’ikipe nka Juventus ariwe ufata iya mbere akajya kwishakira Ronaldo mu majyepfo y’Ubufaransa kandi ariwe Boss we, bituma benshi bemeza ko afite agaciro mu ikipe kumurusha.

Nkuko ikinyamakuru Calciomercato kibitangaza,uyu mutoza wahoze ari umukozi muri Banki yasanze Cristiano Ronaldo ahitwa French Riviera hahora amahumbezi.

Ntabwo Sarri yasanze Ronaldo muri Hoteli cyangwa ahandi ahubwo yamusanze mu bwato bwe bwite barahaganirira.

Mbere y’uko Sarri ahura na Cristiano Ronaldo yabanje kumusingiza ko ari iby’agaciro kuba agiye gukorana n’umukinnyi wa mbere ku isi.