Print

Uganda: Umusaza yashyinguranywe ibinyamakuru byose yaguze nyuma yo kubisaba abana be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 3004

Uyu musaza witwa Dodoviko Ssenyonjo yatewe impungenge n’uko abana be bashobora kuzatwika cyangwa bakangiza ibinyamakuru bye yaguze mu buzima bwe bwose akajya abibika,niko gusaba abagize umuryango we ko aho kugira ngo bazamuhambe bamugeretseho igitaka,ahubwo bazamugereka hejuru ibinyamakuru,none icyifuzo cye cyarubahirijwe.

Umwe mu bacuruzi bamugurishaga ibinyamakuru yabwiye New Vision ati “Ni gake cyane wamubonaga nta kinyamakuru afite.”

Uyu Dodoviko Ssenyonjo yakundaga gusoma ibinyamakuru byo muri Uganda cyane ariyo mpamvu ngo yari atunze amakopi menshi yabyo.


Comments

mazina 23 June 2019

Abagande bakunda gusoma cyane.Mu Rwanda abantu bakunda gusoma ni bake cyane.Ese mwaba muzi icyo Bible ivuga ku rupfu?Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).