Urukundo rwa Weasel na Sandra Teta rumaze amezi menshi ruvugwa mu bitangazamakuru byo muri Uganda ndetse benshi bemezaga ko yamuteye inda,ibintu bombi bahakanye.
Weasel na Teta ngo bamaze amezi menshi badatandukana ndetse ngo basigaye babana mu nzu nkuko ibitangazamakuru birimo Howwebiz na BigEye bibitangaza.
Ibi bitangazamakuru byavuze ko aba bombi babana mu nzu ndetse basigaye basomanira ku karubanda nk’abantu bakundana byimbitse.
Amakuru avuga ko Weasel aryohewe n’urukundo Sandra Teta ari kumuhata ariyo mpamvu rwashibutsemo indirimbo y’urukundo azashyira hanze vuba.
Sandra Teta wamenyekanye akundana na Derek wo muri Active ameranye neza na Weasel