Print

Abakinnyi ba Manchester United basabye ubuyobozi bwa Manchester United kugurisha umwe mu bakinnyi bakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 9751

Aba bakinnyi n’umutoza baravuga ko uyu mukinnyi natagurishwa azateza umwuka mubi mu ikipe ariyo mpamvu batamushaka mu mwaka w’imikino utaha.

Ikipe ya Real Madrid na Juventus ziri guhiga cyane uyu mukinnyi wo hagati w’Umufaransa gusa amakuru aravuga ko we ashaka kwigira mu ikipe ya Real Madrid gukorana n’umutoza we Zidane bakomoka mu gihugu kimwe.

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Butaliyani byavuze ko Paul Pogba aherutse guhamagara umutoza mushya wa Juventus amusaba ko yakora ibishoboka byose akamugarura muri iyi kipe yavuyemo mu myaka 3 ishize.

Pogba ni umwe mu bakinnyi bivugwa ko adashobotse kuko yashwanye n’umutoza Jose Mourinho mu mwaka ushize bimuviramo kwirukanwa haje Ole Gunnar Solskjaer bakorana neza gusa ntibyabujije Manchester United kurangiza ku mwanya wa 6 muri shampiyona.


Abakinnyi ba Manchester United basabye ko Paul Pogba agurishwa