Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka bwubatseho inzu mu Karere ka Bugesera

Yanditwe na: Ubwanditsi 18 June 2019 Yasuwe: 131

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa mbere taliki ya 24/6/2019 saa tanu n’igice za mu gitondo(11h30) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka bwubatseho inzu nto wa Seminega Philbert iherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagali ka Kimaranzara, Umudugudu wa Gasabyo kugira ngo harangizwe urubanza SORAS AG LTD yatsinzemo Entreprise Didicofu, Ntunzwenimana Didier na Seminega Philbert.

Cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel: 0788734008