Print

Nyarugenge: Imodoka ya Coaster yabuze Feri igonga imodoka nyinshi zari imbere yayo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2019 Yasuwe: 5488

Ababonye iyi mpanuka batangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko iriya modoka yagonze imodoka zigera muri eshata na moto yari itwaye umugenzi, ubwo yaburaga feri igeze kuri Kiliziya ya St Famille ikimara gukata rond point igana mu nzira z’i Remera ivuye mu Mujyi.

Kayitani wari utwaye iriya modoka akimara kubura feri mu masaha ya saa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yagerageje guhunga izindi modoka zari imbere ye, abagenzi bamwe bashaka gusimbuka imodoka igenda kubera ubwoba, ariko ku bw’amahirwe yaje kuva mu mukono we agonga poto y’amashanyarazi n’imodoka zigera muri eshatu zazamukaga zijya Mujyi, imodoka irahagarara.

Ikinyamakuru Umuseke cyaganiriye na bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuga ko uwari utwaye imodoka ntako atagize ngo arokore ubuzima bw’abo yari atwaye.

Eugene Ruzinda ufite imodoka yagonzwe, yavuze ko umuvuduko wa Coaster wiyongereye, umushoferi ashaka guhunga imodoka zimuri imbere, agonga amapoto y’amashanyarazi na yo agwa ku zindi modoka bituma zigongana.

Yagize ati “Amapoto yaguye ku modoka twese tugenda tugongana uko dukurikirana, kugira ngo ibibazo bibe bike ni uko imodoka zacu zazamukaga.”

Nyuma imodoka yakomeje kugenda igonga amapoto irahagarara igeze hepfo ahazwi nko kuri Payage.

Uyu wagonzwe avuga ko bakwiye kwishyurwa hakurikijwe amasezerano bafitanye na sosiyete z’ubwishingizi n’ibiri buve muri raporo ya Police.





Source: Umuseke


Comments

Mico 24 June 2019

Imana ishimwe ubwo ntawahasize ubuzima,naho ibyangiritse byo insurances zizishyura.