Print

“Sobanukirwa aho kunesha kwawe guturuka”: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditwe na: Rev./Ev. Eustache Nibintije 24 June 2019 Yasuwe: 696

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:“ Sobanukirwa aho kunesha kwawe guturuka.

Soma Kubara 13:33:“Kandi twabonye abantu barebare kandi banini, twibonaga tumeze nk’ inzige, nabo bakabona tumeze nkazo.”

Ni gute Satani akubona? Akubona ko uri irwanyi ikomeye y’ Imana cyangwa akubona nk’ ikinyabari k’ urugamba cyangwa ingabo itagira umutware. Ibisubizo ntawundi wagitanga usibye wowe gusa.

Ndibuka igihe nari ndi kwiga isomo ryitwa “amateka y’abayisiraheli” nkitangira kwiga “Theology “ mu myaka nk’ itanu ishize, muri iryo somo nabonye uburyo abana b’ Abayisiraheri bagiye batsindwa hamwe na hamwe mu kwinjira mu gihugu cy’ amasezerano.

Nabonye ko ipfundo cyangwa urufunguzo rwo gutsindwa kwabo kwari kuri mu “magambo yabo bavugaga “

BIBONAGA UKO BARI MU BURYO BWO MU MUBIRI kandi urugamba rwabo rwari urwo mu buryo bwo mu mwuka.

Muri uko kwibona mu buryo bwo mu mubiri bakibonamo Imbaraga za kimuntu kandi bafite izindi mbaraga zidasanzwe bakura kuri DNA y’ Imana.

Impamvu abayisraheli bagiye bagaragara ko bafite ubwoba bwo kurwana n’ ibigabo by’ I Kanani kuko babonaga ari abantu banini maze bo bakibona ari abantu bato cyane kuri bo.

Ubusanzwe umusirikari uwo ari we wese , uzi ubunararibonye by’ umugaba mukuru w’ ikirenga we ndetse akaba anazi ingamba yagiye atsinda ndetse bikamuhesha imidali no kumenyekana ku isi yose ntabwo agira ubwoba rw’ Intambara iyo ari yo yose ndetse iri gusembuzwa n’ izindi ngabo izo azari zo zose cyangwa uko icyo gihugu cyaba kingana kose.

Ahubwo yumva ko bagomba kubatamira nk’ Imitsima nkuko Yoshuwa na Karebu babivuze imbere ya Mose.

Ingabo nyangabo ntabwo yirebaho cyangwa irebere kubo bagiye guhangana mbere ya byose ibanza kurebera k’ ubuhanga bw’ umugaba w’ ikirenga wayo.

Umugaba w’ ikirenga wacu ni Yesu Kristo. Ubunararibonye bwe buri wese yarabubonye mu ntambara yatsinze akiri mu ishyamba hano mu isi maze agahembwa kuba umwami n’ umugaba w’ ikirenga aho yabonye amapeti menshi amaze gutsinda izo ntambara zigiye zitandukanye.

None nkatwe abasirikare ba Kristo, nkatwe abizera ni gute twibona? Niba wibona uri umunyantege nke, udashoboye, Satani arakugabaho ibitero byibura inshuro eshanu k’ umunsi, nabwo niba ari” busy” niba atari “busy” aragukandagiraho ivumbi ritumuke igitekerezo cyo kwibuka ko wigeze kugira umugaba w’ ikirenga bisibangane kabisa mu ubwonko bwawe. Kongera kwibuka kuvuga izina rya Yesu bibe amateka.

Ariko ukimara gusoma iyi nyigisho maze ukibona nkuko umugaba w’ ikirenga (Yesu )akubona nk’ indwanyi ikomeye y’ umwana w’umuhungu/ w’ umukobwa w’ Imana ikomeye azakwambika Imbaraga ze bwite, umwanzi azajya ahera mu ibigambo gusa , Satani azaguhunga, uzajya unyura iburyo nawe anyure ibumoso.

Uyu munsi niba udakomejwe n’ ubuhangange, ubunararibonye bw’ umugaba w’ ikirenga wawe mu imirebere yawe, wari ukwiriye kubihindura. Ukizera imbaraga ze cyangwa ubunararibonye bwe kuko umugaba w’ ikirenga ntakunda umusirikare w’ umunyabwoba.

Wari ukwiriye gushaka ijambo ry’ Imana, Ukuzura umwuka wera kuko, ni bikuzura uzatangira kugenda cyangwa kurwana nk’ inyambaraga wo mu uburyo bwo mu mwuka.

HINDUKIZA IMEZA MWICARANYEHO N ‘ UMWANZI WAWE. Maze umutere umugongo. Niwumva akaboko ke kagukozeho ntuhindukire umurebe, ahubwo murashije ya ntwaro isohora ibintu by’ umuriro imbere n’ inyuma ndetse n’ urusaku rwinshi ,bityo abone ko witeguye kandi ko ufite ibikoresho bihahije kandi byo mu urwego rwo hejuru.

Imana iguhe umugisha..!


Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America, abinyujije muri NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL/USA
Tel: Tel +14128718098
Whatsapp: +14123265034
Email: [email protected]


Comments

mazina 24 June 2019

Urugamba rw’umukristu nyakuri,si ugufata imbunda ngo age kurwana.Nkuko bible ivuga,INKOTA yacu ni Bible.Tuyikoresha dukora UMURIMO Yesu yadusabye muli Yohana 14:12,hadusaba kumwigana "tukajya mu nzira tukabwiriza abantu" nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Nkuko Matayo 24:14 havuga,tuzabikora kugeza ku munsi w’imperuka.Iyo tubwiriza abantu,tuba dufasha Imana gutoranya "Ihene n’Intama".Ku munsi w’imperuka,Imana izarimbura Ihene,isigaze Intama.Soma Imigani 2:21,22.Niba nawe ushaka kwigana Yesu n’Abigishwa be,ugakora uwo murimo wo kujya mu nzira nawe ukabwiriza ijambo ry’Imana,banza wige neza Bible.Ubishatse wese tuyimwigisha ku buntu,tumusanze iwe,igihe n’umunsi yifuza.Wakandika hano ubisaba.Ukamenya ko kuba Umukristu Nyakuri,si ukujya mu nsengero bakagucurangira,ugatanga Icyacumi ugataha.Sibyo Yesu yadusabye.