Print

Reba uburanga bw’abanyarwandakazi 12 bari mu irushanwa rya ’HeForShe’ ritegurwa n’urubyiruko rwishyize hamwe ruhuriye ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 June 2019 Yasuwe: 8584

Umwe mu bahagarariye abagize iri tsinda ry’urubyiruko bahaye izina rya ’HeForShe Empire’ ritegura aya marushanwa yatangarije UMURYANGO ko bashizeho iri rushanwa mu rwego rwo gutora Umwali urusha abandi Uburanga n’uburere bukwiye umunyarwandakazi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga,aho iri rusahanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2017 ryatwawe n’uwitwa Isaro Ninette.

Isaro Ninette uzwi nka Ninah niwe wegukanye ibihembo ku ikubitiro ry’iri rushanwa

Ku nshuro yaryo ya Kabiri mu mwaka wa 2018 nabwo ryegukanwa n’uwitwa Jeannette mu gihe igisonga cye cyabaye uwitwa Gacukumbuzi Belysee.

Kuri iyi nshuro ya gatatu abakobwa 12 nibo bari guhatanira iri kamba rya HeForShe.Umukobwa uzegukana Ikamba rya Nyampinga wa HeForShe Empire akaba azahabwa Ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda angana n’Ibihumbi Magana ane (400,000 Frw) anatemberezwe bimwe mu bice nyaburanga by’U Rwanda mu rwego rwo gukangurira abari n’abategarugori gahunda ya Visit Rwanda .

Jeanette niwe wegukanye iri kamba mu mwaka wa 2018 naho Belysee aba igisonga cye

Umuhango wo gutora uwo nyampinga uhiga abandi mu Buranga no mu Burere bukwiye Umwali w’umunyarwanda biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2019,kuri Hi5 Bar&Restaurant i Remera guhera I saa Kumi z’umugoroba.

Kugira ngo witabire iri rushanwa ryo guha agaciro Umwari w’Umunyarwandakazi kuryitabira ntacyo bisaba ku mukobwa uwo ariwe wese wifuza kuryitabira,Icyo usabwa ni ukuba hari imbuga nkoranyambaga ukoresha zirimo nka Whatsapp,Instagram cyangwa Facebook nizindi ubundi ukabandikira ukoresheje imwe muri izi mbuga twababwiye haruguru.

REBA AMAFOTO Y’ABAKOBWA BARI GUHATANIRA IBIHEMBO MURI ’HeForShe’:












Comments

it 24 June 2019

banshake mbakorere voting online na sms voting kubuntu banyandikire kuri [email protected]


hitimana 24 June 2019

Aba bakobwa ni beza rwose.Ariko byaba byiza bakoresheje UBWIZA bwabo mu gushaka Imana bakayikorera,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Byaba byiza bigannye baliya bakobwa b’abayehova bajya mu nzira bakabwiriza Ijambo ry’Imana.Basome Umubwiriza 12:1.Bakibuka ko tumara igihe gito cyane ku isi,tugasaza,tugapfa.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfuye bumvira Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Bible yerekana ko abibera mu byisi gusa batazazuka.