Print

Cristiano Ronaldo yahaye abakozi bo muri Hoteli yo mu Bugereki ishimwe rya miliyoni 18 FRW kubera akantu koroheje bamukoreye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2019 Yasuwe: 5249

Ronaldo yashimishijwe cyane n’uko abakozi b’iyi Hoteli bamurinze aba paparrazzi bashakaga kumufotora ari kuri pisine,niko guhita abahereza aka kayabo ngo bagabane.

Nta foto n’imwe yashyizwe hanze ubwo Cristiano Ronaldo yari mu bugereki kubera ahanini ukuntu aba bakozi b’iyi hoteli yari acumbitsemo bitwaye neza bakamurinda aba paparazzi bakunze kwinjira ahantu hasohokeye ibyamamare bakabifotora barangiza bakagurisha amafoto.

Ronaldo usigaye akunda gusohokera mu Bugereki cyane ko n’umwaka ushize yari yabikoze,akunze guhereza aba bakozi b’iyi Hoteli amafaranga kuko ngo bagira ibanga kandi bagakora akazi kabo neza.




Cristiano Ronaldo yashimiye abakozi ba Hoteli bamurinze ko abapaparrazzi baza kumwicira ibihe byiza yagiranye n’umuryango we