Print

Kenya: Abanyeshuli batwitse inzu yo kuraramo kubera ko ikigo cyabo cyanze ko bareba imikino ya AFCON 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2019 Yasuwe: 1527

Aba banyeshuli bashakaga kureba igihugu cyabo mu gikombe cy’Afurika,babwiwe ko batari burebe uwo mukino birababaza niko guhita batwikisha umuriro w’amashanyarazi inzu bararamo.

Nkuko byatangajwe n’ikigo cya Uriri, Nicholas Hongo,uyu muriro wazimijwe na bamwe mu baturanyi ndetse n’abanyeshuli.

Polisi yatangaje ko iri mu iperereza ryimbitse ry’abateje iyi nkongi y’umuriro ndetse n’ibyatikiriye muri iyi nzu yo kuraramo ntibirantangazwa agaciro kabyo.

Si ubwa mbere abanyeshuli biga kuri Uriri batwitse inzu yabo yo kuraramo kuko mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo bateje inkongi kubera ko ikigo cyabangiye kuganiriza abakobwa bari babasuye.

Aba bakobwa bari basuye iki kigo bari baje mu rugendoshuri biba ngombwa ko bacumbika.