Umutoza Louis Van Gaal yavuze ko Messi adakinana neza na bagenzi be ariyo mpamvu iyi kipe idatwara igikombe cya UEFA Champions League kandi igifitiye inyota nyinshi.
Messi umaze gutwara ibikombe bya UEFA Champions League 4,yari yijeje abafana ba FC Barcelona ko bazegukana igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ariko basezerewe mu buryo budasobanutse na Liverpool ibitego 4-3 mu mikino yo kwishyura.
Van Gaal yavuze ko gutsindwa kwa FC Barcelona kose bakwiriye kukugereka kuri Messi kuko adakorana na bagenzi be ahubwo aba ashaka kwiyubakira izina gusa.
Yagize ati “Murebe muri Barca,imaze gutwara UEFA Champions League zingahe iri kumwe n’umukinnyi ufatwa nk’uwa mbere ku isi?.Murebe muri PSG,batwaye Champions League zingahe?.Messi na Neymar mbafata nk’abakinnyi beza ku giti cyabo ntabwo ari abakinnyi b’ikipe.Messi azibaze impamvu bamaze igihe badatwara UEFA Champions League.Ni umukinnyi mwiza ku giti cye kuko imibare ye irivugira gusa ntabwo akinana na bagenzi be.”
Van Gaal yavuze ko kuba Messi atari umukinnyi w’ikipe ariyo mpamvu Barca na Argentina zidatwara ibikombe
Cyangwa se umuntu utazi gukorana nabagenzi be agira assists nyinshi kurusha abandi gute hhhh
Uyu musaza ndumva atangiye kwirengagiza ukuri azi neza. Nimba warabonye match Barca yasezerewemo imipina messi yatanze bayipfusha ubusa yarayibonye. Hhhhh