Nyuma yo kurangiza umwaka w’imikino we wa mbere mu ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahise basohokana mu Bugereki bagiye kurya ubuzima.
Ronaldo w’imyaka 34,watwaye Serie A,igikombe cya Super Cup ndetse na UEFA Nations League,yahise afata ibiruhuko mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Ronaldo akimara kuva mu Bugereki yahise yerekeza mu majyepfo y’Ubufaransa aho yasanze ubwato bwe bwiza cyane,bivugwa ko yahuriyemo n’umutoza Maurizio Sarri.
Mu mafoto yavugishije benshi yagaragaje umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Jr ari kwigana ibyo ari gukora ubwo bari hejuru y’ubu bwato.