Print

Luis Suarez yasekeje benshi kubera ibyo yakoreye umunyezamu wa Chile [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 5953

Buri wese uzi umupira w’amaguru aziko umunyezamu yemerewe gufata umupira n’amaboko iyo ari mu rubuga rwe keretse iyo umukinnyi we amuhereje umupira abishaka gusa rutahizamu Suarez we ntabyo azi cyangwa se yari yabyibagiwe nimugoroba ubwo yateraga umupira umunyezamu wa Chile Gabriel Arias akawukuramo yarangiza akiruka amurega ko akoresheje amaboko kandi abyemerewe.

Suarez ni umwe mu bakinnyi bakunze kwitwara nabi cyane iyo ari gushaka igitego ariyo mpamvu yaketse ko uyu munyezamu wafashe umupira yari umukinnyi,induru akayiha umunwa ngo bamuhe penaliti.

Uretse aka gashya,Suarez yongeye gukora akandi ubwo myugariro Gonzalo Jara wa Chile yakubita umutego umufana winjiye mu kibuga,uyu rutahizamu ahita ajya kumusabira ikarita itukura ku musifuzi ngo akubise umuntu.

Suarez yakoze amakosa akomeye arimo kuruma Chiellini na Ivanovic bituma afatirwa ibihano bikomeye byo guhagarikwa imikino itandukanye.

Muri uyu mukino wa nijoro wari uwa 3 mu itsinda,Uruguay yatsinze Chile igitego 1-0 cya Edinson Cavani.




Suarez yasabye penaliti kubera ko umunyezamu wa Chile yakuyemo umupira n’amaboko