Print

Mu magambo yuzuye umujinya mwinshi n’uburakari,Ama G The Black yavuze uburyo Hip Hop itari iya Papa wa P-Fla cyangwa nyina

Yanditwe na: Martin Munezero 25 June 2019 Yasuwe: 2086

Umuraperi Ama G The Black nawe nyuma y’uko mugenzi we P Fla avuze aya magambo yose, uyu musore yamusubije ko nta burenganzira afite bwo kuvuga ko yica injyana kuko atari iya se cyangwa iya nyina.

Mu magambo yuzuye umujinya mwinshi n’uburakari, Ama G The Black yibukije uyu muraperi ko we ari umuraperi kandi ko iyo njyana yiyitirira atari iya se cyangwa nyina.

Yagize ati”Njyewe nkora Hip Hop, ariko P Fla ababazwa n’iki? Hip Hop ni iya se cyangwa ni iya nyina? Ibintu baba bavuga ni ibiki? Nta gitutu bagomba kunshyiraho, ababazwa ni iki biramureba? Ntangirana na we se njye turi mu itsinda rimwe? Aje afunguwe atangiye gutondagira umuntu.”

Ngo ibyo kuvuga ngo baramutereranye mu gukora injyana ya Hip Hop, Ama G avuga ko ntabyo amutereranamo kuko batavukana.

Yagize ati”Mutererana se njye mvukana na we? Njye ndi impanga ye? Yatereranywe n’abamuhaye ibyo bintu. Nk’aho yakababajwe n’umuryango we, abana be yabyaye cyangwa wenda ko atarimo gutumirwa mu bitaramo arimo kubabazwa na Ama G? arababara araturika umutima.”

Yakomeje avuga ko akwiye kugendera mu nzira ze na we akagendera mu ze yimusanga mu murongo yahisemo.

Uku gushyamirana kwa Ama G na P Fla kwatangijwe na P Fla mu ntangiriro za Kamena 2019 ubwo yatangarizaga muri TV10 ko uyu muhanzi atari umuraperi ndetse ko nta n’injyana n’imwe azi aririmba.