Print

Abaganga basanze ibiyiko 7 icyuma cyo guhata,igifungura imisumari n’uburoso mu nda y’umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 3007

Abaganga bo mu bitaro byitwa Lal Bahadur Shastri Government Medical College by’ahitwa Mandi mu Buhindi btashywe n’ubwoba ubwo babonaga mu nda y’uyu mugabo harimo ibi bikoresho bitandukanye birimo ibityaye ariko atapfuye.

Aba baganga bahise bihutira kubaga uyu mugabo,barangije bakuramo ibi bikoresho byari bikiriho ibiryo baketse ko ari ibyo yari yariye.

Dr Suraj Bhardwaj yabwiye Times of India ati “Twiboneye n’amaso yacu ibi byuma mu nda ye.Ubwo twarimo tumubaga twabonye ibintu tutigeze tubona uretse kubisoma mu bitabo.Ubu uyu mugabo ameze neza.”

Uyu mugabo utavuzwe amazina ngo yarwaye uburwayi bwitwa Pica butera umuntu kurya ibintu bidasanzwe kandi bitangaje.