Print

Temarigwe uzwiho kurya ibiryo byinshi kurusha abandi mu Rwanda agiye guhanganira muri Summer Mask Party na Sempijja nawe uzwiho kurya cyane muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 June 2019 Yasuwe: 2762

Kampanyi yitwa C&K Entertainment ibarizwamo abasore babiri aribo Cube ndetse na kamaro bateguye igitaramo kidasanzwe aho abantu bakunda abahanzi nyarwanda barimo Mico The Best , Asinah ndetse na Ben Adolphe umuhanzi ukunzwe I Rubavu bazataramira abakunzi babo.

Iyi kampanyi ifite umwihariko wo guhuza abafana ndetse n’abahanzi bakunda,bakaba barateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwegereza abafana babo aba bahanzi kugira ngo bazishimane.

Iki gitaramo kizitabirwa n’aba bahanzi twavuze harugura cyahawe izina rya Summer Mask Party, aho muri iyi weekend izaberaho ibi bitaramo ari nabwo abakunzi b’umuryi Temarigwe bazagira amahirwe yo kumubona imbona nkubona arimo guhatana n’Umugande witwa Sempijja Jukko.

Iki gitaramo cyo kuwa gatanu tariki 28 cyikazaba gifite n’umwihariko wo kuba abantu bose bazakitabira bazaba bambaye mask,aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2000frw bakaguha na masike ihisha isura ukinjira mu marembo ya Little Paris Beach ahazabera iki gitaramo,After Party ikazabera muri Roxy Club ahazwi nko kwa Mayanja.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 29 nabwo C&K Entertainment bateguye igitaramo na none cyiswe Summer Hip Hop Party,batumiyemo umuraperi P-Fla afatanyije n’umuvanzi w’umuziki uzwi nka Dj Alex.Iki gitaramo cyo cyikazabera muri Roxy Club kwa Nyanja, kwinjira naho bikazaba ari ibihumbi 2000frw harimo nicyo kunywa kimwe.