Print

Umugore yabaye icyamamare ku isi yose kubera ukuntu yatabaye umwana wari ugiye guhanuka kuri Etaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 7796

Amashusho yafashwe na CCTV mu gace kitwa elevator Medellin muri Colombia mu nyubako yitwa Laureles Colonial,yagaragaje uyu mugore ari gutabara umuhungu we mu buryo bw’igitangaza ubwo yamucaga mu rihumye bategereje umuntu ngo afungure umuryango waho bari bagiye mu igorofa rya 4.

Ubwo uyu mugore yari avuye muri elevator,yahise ajya gukomanga ku muryango umwe muri iyi nyubako ari kwitaba telefoni,umwana we amuca mu rihumy ahita ajya gukinira ku idirishya ryari hafi aho gusa yari agiye guhanuka ku ibaraza nyina ahita ahagoboka.

Uyu mwana yaguye ari gukubaganya ibyuma birinda abantu byo kuri iyi nzu niko gushaka kurenga agiye guhanuka hasi,nyina ahita amutabara.

Uyu mugore wari uri kuvugira kuri telefoni yabonye umwana we anyereye ahita yinaga cyane nk’umunyezamu niko kumufata amaguru yari asigaye aramukura amugarura muri etaje.Akimara kumugarura abantu benshi bahise bahurura baje kureba ibibaye babona n’uyu mugore w’intwari wari umaze gutabara uyu mwana we.

Benshi mu babonye aya mafoto batutse uyu mugore bamuziza kurangarira kuri telefoni akarekura uyu mwana we ukuboko bikaba byari bimuviriyemo urupfu.