Print

Umunyamideli Kate Bashabe yavuze ko uko yari ateye byatumaga abasore bamutinya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 June 2019 Yasuwe: 6319

Umunyamideri akaba n’umushabitsi w’Umunyarwandakazi, Kate Bashabe yavuze ko yakuze abahungu bamutinya nta w’ushobora kumuterereta kuko yari ateye nabi ameze nk’abahungu.

Mu kiganiro Amahumbezi, Kate Bashabe yavuze ko yakuranye na basaza be ndetse ko byanatumye agira imyitwarire nk’iyabo, bigakubitiraho ko yari ananutse cyane ateye nk’abahungu.

Yagize ati” Kera bwo nari nk’agahungu neza neza, nanutse cyane naragendaga ukagira ngo ndaza, ukuntu nari nanutse imbere n’inyuma hose haranganaga, niyamabariraga amapantalo, abasore nta n’uwanteretaga barantinyaga, batangiye nkuze.”

Yagize ati”Batangiye nkuze, ntangiye kubyibuha ho gato naho ubundi barantinyaga babonaga ndi umuhungu, ariko n’ubundi nabaga nifitiye inshuti z’abahungu gusa, batangiye kunyegera ntangiye kujya mu mideri, ntangiye kwambara inkweto ndende, ntangiye kujya guhatana muri ba nyampina, ntangiye kumenyekana ni bwo natangiye kubona utumesaje(message). Njye ntacyo byari bintwaye”.

Uretse kumurika imideri, Kate Bashabe avuga ko afite impano yo kuririmba dore ko afite n’indirimbo yitwa ‘You & I’ yakoranye n’abahanzi nka Mani Martin, The Ben, Yvan Buravani, Andy Bumuntu na Christopher.




Comments

Kagabo 26 June 2019

Hanyumase ubu umuntu ashaka kumutereta yabona numero ye gute ?