Print

Manzi Thierry na Niyonzima Olivier baheruka gusezererwa na Rayon Sports bumvikanye na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 3783

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ngo aba basore babiri bamaze iminsi baganira ni ikipe ya APR FC mu buryo bwimbitse ndetse byarangiye ibiganiro byabo byabashije kugera ku musozo bemeranya ko bazakinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu myaka 2 iri imbere.

Ikinyamakuru IGIHE cyavuze ko Manzi Thierry yahawe na APR FC miliyoni 12 Frw ngo azayikinire imyaka ibiri, aho azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 900 Frw ku kwezi mu gihe Niyonzima Olivier Sefu yemeranyijwe n’iyi kipe ya gisirikare kuyerekezamo kuri miliyoni 10 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw. Aba bombi barasinyira APR FC mu gitondo nkuko umwe mu nshuti zabo yabitangaje.

Kuwa 17 Kamena uyu mwaka nibwo aba bakinnyi babiri bari bamaze imyaka 4 muri Rayon Sports bahawe amabaruwa abemerera kwishakira andi makipe cyane ko bayibwiye ko batazayongerera amasezerano kuko babonye andi makipe.

Andi makuru aravuga ko APR FC iri mu biganiro byimbitse na Mutsinzi Ange gusa we arifuzwa na Rayon Sports agikinira bityo mu minsi iri imbere nibwo hazamenyekana ikipe izamwegukana.

APR FC ikomeje kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga, aho iri mu itsinda C hamwe na Proline FC yo muri Uganda, Green Buffaloes yo muri Zambie na Heegan FC yo muri Somalie.



Comments

rubyogo 26 June 2019

Aba bahungu sinarinumvise ngo bashakaga kwigira hanze ngo niyo mpamvu bari banze gusinya ra! Buriya babonye naho batakihabonye