Print

Cameroon yagaragaje urwego rwo hejuru cyane mu mukino wa mbere mu gihe Ghana yo yahagamwe n’umusaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 1995

Cameroon iri ku rwego rwo hejuru muri iki gikombe cya Afurika,yabanje kugorwa na Guinea Bissau yasaga nk’iziranye cyane,bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Cameroon itivunye cyane,yaje mu gice cya kabiri ishaka gutsinda biza kuyihira ku munota wa 66 ubwo Yaya Banana yatsindaga igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koloneri yatewe neza na Karl Toko Ekambi.

Guinea Bissau yahise icibwa intege n’iki gitego bituma Cameroon iyirusha cyane biyifasha guhita yinjiza igitego cya kabiri cyatsinzwe na Stephane Bahoken abifashijwemo n’uburangare bwa ba myugariro.

Cameroon ntiyabashije kwinjiza ibindi bitego gusa yakinaga nk’ikipe isobanukiwe iri rishanwa nubwo na Guinea Bissau yanyuzagamo igasatira.

Mu wundi mukino wo mu itsinda F,ikipe ya Ghana ntiyitwaye neza nkuko abakunzi bayo babyifuzaga,kuko yanganyije ibitego 2-2 na Benin ndetse ihabwa n’ikarita itukura yahawe myugariro John Boye.

Benin yafatwaga nk’insina ngufi muri iri tsinda,kugira ngo yereke abantu ko bayibeshyeho,yafunguye amazamu ku munota wa 2 ku gitego cyatsinzwe n’umwe mu bakinnyi bayo bakuze Mickael Pote gusa cyahise cyishyurwa ku munota wa 9 na Andre Ayew.

Benin yakomeje kwigaragaza nk’ikipe nziza gusa ntiyashajije kurangiza igice cya mbere ihagaze neza kuko ku munota wa 42 yatsinzwe igitego na Jordan Ayew.

Ghana yotswaga igitutu na Benin byatumye myugariro wayo John Boye ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura,asiga bagenzi be mu mazi abira,iri gusatirirwa bikomeye.

Benin yokeje igitutu cyinshi Ghana yari isigaranye abakinnyi 10, iyishyura igitego cyatsinzwe nanone na rutahizamu Mickael Pote w’imyaka 34 ku munota wa 63, wagoye cyane ubwugarizi bwa Ghana.

Benin yagombaga kuba yabonye ikindi gitego cy’intsinzi ariko ntiyabasha kubyaza amahirwe yose yabonye bitewe ahanini n’ubunararibonye buke bwayo.

Uyu munsi hari imikino 3 irimo uwa Nigeria na Guinea saa 16h30,Uganda na Zimbabwe barakina saa 19h00 mu gihe Misiri irakina na RD Congo saa 22h00 iri ku rwego rwo hasi cyane.